Safiri

Injiza amafaranga ugurisha amatike

Fungura amahirwe yo kwinjiza andi mafaranga

Injira mu ihuriro ry’abahuza ba Safiri maze wigenzure amafaranga winjiza! Hamwe na porogaramu yacu, ushobora gutanga serivisi nyinshi, harimo kugurisha amatike y’uburyo butandukanye bwo gutwara. Fungura amahirwe yo kwinjiza andi mafaranga mu minota mike!

Impamvu abahuza bahitamo Safiri

Komisiyo zunguka

Hita wishyurwa kuri buri serivisi watanze ukoresheje telefoni cyangwa banki yawe.

Amasaha ahinduka uko ubishaka

Nk’umuhuza wigenga, ni wowe uhitamo igihe cyo kwinjiza ayo mafaranga y’inyongera.

Serivisi nyinshi

Ni wowe uhitamo serivisi ugurisha. Kuva ku matike y’ingendo kugeza ku kohereza ibipfunyika, hari n’izindi nyinshi

Itangazamakuru

Uko waba umuhuza wa Safiri

1

Uzuza ifishi yo kwiyandikisha

Ohereza ifishi y’ubusabe irimo amakuru yawe n’inyandiko ziyasobanura.

2

Tangira kwinjiza amafaranga

Nyuma yo kurangiza gahunda yo kwakirwa. Uba witeguye gutangira gutanga serivisi no kwinjiza amafaranga.

Ibisabwa ku muhuza wa Safiri

Nimero iranga umusoreshwa (TIN)

Kugira ngo ibikorwa by’umuhuza wa Safiri byubahirize amategeko, byizerwe kandi bikorwe kinyamwuga.

Telefoni igezweho

Telefoni yawe igomba kuba ifite sisitemu y’imikorere (OS) ya Android 9.0+ cyangwa iOS 12+, kandi ihujwe na interineti.

Kopi y’icyangombwa kikiranga (ID)

Ukeneye kopi y’icyangombwa kikiranga (ID). Gishobora kuba pasiporo cyangwa indangamuntu.

Turakwitaho

Urashaka kwinjiza andi mafaranga? Urashaka kwagura ubucuruzi? Cyangwa ushaka gukoresha amahirwe mashya? Injira mu ihuriro ry’abahuza ba Safiri maze tuzane iterambere ku muryango wawe mu minota mike.

Gurisha amatike y’ibigo byinshi by’ubwikorezi.

Ha abakiriya amahitamo y’amatike y’uburyo butandukanye bwo gutwara.

Ibere umukoresha wawe kandi ukore ubucuruzi bwawe wigenga.

Ibibazo bikunze kubazwa

Umuhuza wa Safiri ni iki

Umuhuza wa Safiri ni gahunda yemerera ibigo byanditswe gufatanya na Safiri no gutanga serivisi nko kugurisha amatike ya bisi no kohereza ibipfunyika mu izina ry’ibigo bya bisi, ubwato bwambutsa, indege na gariyamoshi. Abahuza babona komisiyo ku gutanga izo serivisi.